• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abayobozi bakomeye ku isi bakomeje kwifuriza Papa Fransisiko kuruhukira mu mahoro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere wa Pasika nibwo inkuru yabaye ikimenyabose ko uwari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yitabye Imana.

Ni amakuru yatangajwe na Kevin Farrell, Camerlengo wa Kiliziya Gatolika ya Roma.

Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwa Papa Fransisiko, bamwe mu bayobozi bakomeye ku rwego rw’isi bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha abakiristu Gatolika ku isi muri rusange.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron nk’umwe mu babimburiye abandi ba Perezida ku isi, ubutumwa bwe bwibanze cyane, ku mirimo myiza yaranze Papa Fransisiko yiganjemo gufasha abakene, avuga ko we n’umugore we babajwe cyane n’uru rupfu kandi bifatanije n’abagize umuryango mugari w’idini Gatolika ku isi muri rusange.

Muri ubu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Kuva i Buenos Aires kugera i Roma, Papa Fransisiko yaharaniraga ko Kiliziya izanira ibyishimo n’icyizere abakene.”

Yakomeje agira ati “Ku Bakirisitu bose, no ku Isi iri mu kababaro, jye n’umugore wanjye turabahumurije  kandi twifatanyijwe namwe”

Abagize icyo bavuga barimo kandi Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D. Vance, nk’umwe mu bagiranye ikiganiro  na Papa Fransisiko  ku munsi wejo hashize mbere y’uko yitaba Imana.

Mu butumwa bwe yagize ati “Yari umugabo w’ukwemera gukomeye kandi w’icyerekezo. Ibyo yambwiye ejo byanyeretse ko yari atangiye kwitegura urugendo rwo gutaha. Nzamwibuka nk’umuyobozi wadutoje kwicisha bugufi no gukunda abandi.”

Undi wagize icyo avuga kuri Papa Fransisiko witahiye ni Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Georgia Meloni, aho ubutumwa bwibanze ku bihe byiza byiganjemo ubucuti bagiranye ndetse n’uburyo yagiye aharanira gusaba abagize isi kubana mu mahoro aho kwimakaza intambara.

Ashingiye kuri ibi Minisitiri Georgia yahamije ko isi ihombye umuntu wari uw’ingenzi cyane.

Ati “Tuzakomeza iyo nzira, dushakashaka amahoro, dushakira bose icyiza rusange, twubaka sosiyete irangwa n’ubutabera no kunganya amahirwe.”

Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’Ubuhinde, Narendra Modi, nawe yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwa Papa Fransisiko, icyakora ko azahora amwibuka nk’umuntu wimakaje urukundo mu batuye isi ndetse akanatanga inyigisho zita k’ubantu bababaye.

Ubutumwa bwe bwagiraga buti “Papa Fransisko azahora yibukwa nk’urumuri rw’urukundo, ukwicisha bugufi n’ubutwari bwo mu mwuka n’abatuye isi babarirwa muri za miliyoni. Kuva akiri muto, yiyemeje gukurikira no kubaho mu ndangagaciro za Nyagasani Yezu Kirisitu, yitangira abakene n’abarengana, kandi agatanga icyizere ku bababaye.”

Si aba banyacyubahiro gusa kuko batanze ubutumwa bw’ihumure kuko n’Umwami Charles III w’u Bwongereza nawe yatangaje umuryango w’ibwami wababajwe cyane “no kumva inkuru y’urupfu rwa Papa Fransisiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.”

Uretse ibyo kandi Umwami Charles n’umugore we batangaje ko bishimira cyane ko bagize amahirwe yo kwakirwa na Papa mu ntangiriro z’uku kwezi.

Muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika ho ku mbuga nkoranyambaga z’ ibiro by’umukuru (White house) bifurije Papa Fransisiko iruhuko ridashira bifashishije amafoto abiri harimo iyo Papa yari kumwe na Donald Trump uyobora iki gihugu ndetse n’iya JD Vance ubwo yahuraga na Papa ku munsi w’ejo.

Minisitiri w’Intebe wa Leta zunzwe ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum yagize ati: “Tubabajwe bikomeye n’urupfu rwa Nyirubutungane Papa Fransisiko, umuyobozi ukomeye waranzwe n’impuhwe n’ubwitange mu guharanira amahoro ku isi.”

Yongeyeho ko “Umurage we wo kwicisha bugufi n’ubufatanye hagati y’amadini uzakomeza kuba isoko y’ihumure mu miryango myinshi ku isi hose.”

Umwami wa Jordan, Abdullah bin Al Hussein yagize ati: “Twifatanyije n’abakirisitu bo hirya no hino ku isi, tubatuye ubutumwa bw’akababaro kacu kenshi. Papa Fransisiko yari umuyobozi ukundwa na benshi, azwi nk’”Umupapa w’abaturage.”

“Yabumbatiye abantu mu rukundo, ababayobora mu bwiyoroshye, urugwiro n’impuhwe. Umurage we uzahora ugaragara mu bikorwa bye byiza n’inyigisho yasize.”

Abakuriye inama z’abepisikopi mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Bufaransa, Amerika New Zealand, u Butaliyani n’ahandi nabo bakomeje gutanga ubutumwa bwifuriza Papa Fransisiko iruhuko ridashira.

Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden nawe yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha Abakristu Gatolika muri rusange.

Dufite agahinda kenshi njye na Jill twatewe n’inkuru y’urupfu rwa Nyirubutungane Papa Fransisiko. Yari umuntu udasanzwe, utarigeze agira uwo asa na we mu bayoboye Kiliziya. Papa Fransisiko azibukwa nk’umwe mu bayobozi b’ibihe byacu wagize uruhare rukomeye kandi nanjye nishimira kuba naramumenye.

Mu myaka myinshi, yakoreye abatishoboye n’abatagira kivurira muri Argentine, kandi ubutumwa bwe bwo gufasha abakene ntiyigeze abuhagarika. Nk’Umushumba wa Kiliziya, yari umubyeyi wuje urukundo n’umwigisha utatinyaga gutanga ubutumwa bushishikaje, abasha kwegera abantu b’amadini atandukanye. Yaduhamagariraga kurwanira amahoro no kurengera isi yacu iri mu kaga k’imihindagurikire y’ibihe. Yaharaniye abatagira ijwi n’abatagira ububasha.

Yakomeje kugaragariza buri wese ko akwiye kwakirwa kandi agomba kwitabwaho muri Kiliziya. Yazamuye ihame ry’uburinganire no guhashya ubukene n’imibabaro ku isi hose. Ariko mbere na mbere, yari Umupapa wa bose, Umupapa w’Abaturage, itabaza ry’ukwemera, ibyiringiro n’urukundo.

Barack Obama wigeze kuba Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yagize ati: “Papa Fransisko yari umwe mu bayobozi b’ikirenga bake batumaga twifuza kuba abantu beza kurushaho. Mu bwicishe bugufi bwe, no mu bikorwa bye byoroheje, nko guhoberana n’abarwaye, kwitangira abatagira aho baba, no koza ibirenge by’imfungwa, yadukanguye atwibutsa ko dufitanye inshingano z’ubumuntu n’Imana, ndetse no hagati yacu.”

“Uyu munsi, jye na Michelle twifatanyije mu kababaro n’abantu bose ku isi, Abagatolika n’abatari bo, bakuraga imbaraga n’icyerekezo ku rugero rwiza Papa yaduhaye. Nizeye ko tuzakomeza kumva no gukurikiza ubutumwa bwe bwo ‘kutazigera dusigara inyuma mu rugendo rw’icyizere.’”

Perezida w’igihugu Papa Fransisiko avukamo cya Argentine, Javier Milei, abinyujije kuri X yavuze ko ari “icyubahiro gikomeye” kuba yaramenyanye na Papa Fransisko, wavukiye muri Arijantine kandi akaba ari we wabaye Papa wa mbere ukomoka ku mugabane wa Amerika.

Ati “Nubwo hari ibyo tutemeranywaga byasa n’ibidafite agaciro uyu munsi, kuba narabashije kumumenya, nkabona urugwiro n’ubwenge bye, byari ishema rikomeye kuri njye,” “Nk’umukuru w’igihugu, nk’umunya-Argentine, ndetse cyane cyane nk’umuntu w’ukwemera, nifurije iruhuko ridashira Nyirubutungane kandi nihanganishije buri wese wakiriye aya makuru ababaje.”

Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, yanditse kuri X ati “Nyirubutungane, wakoze neza inshingano wari warahawe, nk’Umukirisitu w’intangarugero, wumvira, wuje urugwiro n’ubusabane. Ubu, ruhukira mu mahoro!”

Paruwasi zose zo mu Rwanda ziri mu cyunamo

Mu Rwanda, itangazo ryasinyweho na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ryasabye amaparuwasi Gatolika yose yo mu Rwanda kuvuza inzogera zimenyekanisha icyunamo.

Itangazo riti “Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arikiyesikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda afatanije n’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda arasaba amaparuwasi Gatolika yose yo mu Rwanda kuvuza inzogera zimenyekanisha icyunamo. Arasaba kandi muri buri Diyosezi gushyiraho gahunda yo kumusabira kugeza ashyinguwe. Akomeje kandi abakristu bose n’abandi bantu b’umutima mwiza binjiye mu cyunamo kubera urupfu rwe. Turangamiye twese Kristu wazutse.”

Kubw’uru rupfu, nkuko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Butaliyani, imikino yose y’umupira w’amaguru yari iteganyijwe kuri uyu wa Mbere muri Shampiyona y’u Butaliyani Seria A, nayo yamaze gusubikwa.

Papa Fransisiko witabye Imana uyu munsi, yavukiye mu gihugu cy’Argentina, akaba ari nawe Papa wa mbere wahawe inkoni y’ubushumba aturutse hanze y’Uburayi nyuma y’imyaka 1,300 ubwo yatorwaga mu 2013 ngo asimbura Papa Benedict XVI wari ugiyeye mu kiruhuko cy’izabukuru.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave A Comment