• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Papa Francis yashyinguwe

Mu muhango wo gushyingura Papa Francis kuri wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025 Kardinali Giovanni Battista Re, umuyobozi w’Inteko y’Abakardinali mu nyigisho ye ya Misa yo gusabira no gusezera bwa nyuma Papa Fransisiko yavuze bimwe mu byaranze ubuzima bwe ko yari Papa w’Abantu kandi yari afite umutima ufungukiye Bose.

Ati “Yari Papa w’Abantu kandi yari afite umutima ufungukiye bose, Papa Fransisiko iteka yubakira ku nyigisho y’Impuhwe za Nyagasani, agaragaza ko Imana idahwema kugirira imbabazi abantu bayo”

Kuri Bazilika Sainte Marie-Majeure, aho Papa Fransisiko ari bushyingurwe, abakristu bakurikiye Misa yo kumusabira no kumuherekeza bwa nyuma bategereje ko Isanduku irimo umurambo we ihazanwa. Bakurikiye Igitambo cya Misa ku nyakiramashusho nini zateguwe.

Abantu barenga ibihumbi 200,000 nibo bakoraniye mu rubuga rwa Mutagatifu Petero no mu nkengero za Vatikani.

Inzogera yarimo ivuzwa ubwo umubiri wa Papa Fransisiko wagezwaga mu rubuga rwa Mutagatifu Petero.

Aha umubiri we wari ujyanywe aho agomba gushyingurwa

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald J Trump hamwe n’abandi bayobozi b’ibihugu binyuranye mu Misa yo gusabira no gusezera bwa nyuma Papa Fransisiko.

Abakardinali barenga 200, Abasenyeri n’Abapadiri barenga 750 nibo babarurwa ko bari mu Misa yo gusabira no gusezera bwa nyuma Papa Fransisiko. Abapadiri barenga 200 bari bukore nk’abagabuzi b’Ukaristiya muri iyi Misa.

Menya abanyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko

Ni umuhango  wabanjirijwe n’Igitambo cya Misa yabereye mu mbuga ya Mutagatifu Petero, i Vatikani, watambutse mu ndimi 15 mu rwego rwo gufasha ababyifuza bose kubasha kuwukurikira. Uyu muhango urimo gutambuka ahantu hatandukanye mu bitangazamakuru bisaga ibihumbi 4000

Abantu basaga ibihumbi 200,000 nibo bitabiriye uyu umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko. Muri bo harimo abakuru b’ibihugu 50, Abami n’Ibikomangoma 10 n’abakuru ba za Guverinoma 70.

Dore abanyacyubahiro bitabiriye uyu muhango:

Trump, wakunze kutavuga rumwe na Papa Fransisiko mu gihe cya manda ye ya mbere n’iya kabiri muri White House, yatangaje ku wa Mbere w’iki cyumweru mbere y’uko Vatikani itangaza itariki y’umuhango wo gushyingura Papa, ko we n’umugore we Melania Trump bazitabira uwo muhango.

Yabinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, agira ati: “Tuzishimira kuzaba turi aho!”

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, yitabiriye umuhango wo gushyingura Papa, nyuma yo kumushimira ku wa Mbere nk’Umupapa w’abakene, abateshejwe agaciro n’abatazwi, mu butumwa uyu muyobozi yasohuye nyuma y’urupfu rwa Fransisiko.

Igikomangoma William

Igikomangoma William cya Wales nawe ari mu bazitabiriye uyu muhango mu izina rya se, Umwami Charles III, nk’uko bisanzwe mu Bwami bw’Abongereza. Umwami Charles III, igihe yari igikomangoma cya Wales, nawe yitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Yohani Pawulo wa II mu 2005 ahagarariye Umwamikazi Elizabeth wa II.

Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla bari mu bantu banyuma bakomeye cyane bahuye na Papa aho yari atuye Casa Santa Marta ubwo yari mu ruzinduko mu Butaliyani mu ntangiriro z’uku kwezi.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Macron nawe ari mubitabiriye uyu muhango. Yahuye na Fransisiko inshuro nyinshi mu gihe cye cy’ububobozi bw’igihugu, aho inshuro ya nyuma bahuye hari mu mpera z’umwaka ushize i Corsica.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky

Perezida wa Ukraine yatangaje ko azajya i Vatican hamwe n’umugore we, Olena Zelenska, ku wa Gatandatu mu muhango wo gushyingura Papa Fransisiko.

Umwami Felipe n’Umwamikazi Letizia ba Espagne

Umwami n’umwamikazi ba Espagne, igihugu gisanzwe gifite Abakiristu gatolika benshi, bitabiriye  uyu muhango, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bakaba ari ubwa mbere bitabiriye ishyingurwa rya Papa kuva aho nyina wa Felipe yitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Benedigito XVI mu 2023.
Perezida Javier Milei wa Argentine

Perezida wa Argentine, igihugu Papa Fransisiko yavukiyemo agakuriramo,nawe yaje kumuherekeza. Nubwo Perezida Milei yakunze kunenga bikomeye Papa mu bihe byashize, ku wa Mbere yagaragaje akababaro ke, ndetse yitabiriye ishyingurwa rye.

Perezida Luiz Inácio Lula da Silva

Nk’uko igitangazamakuru cya Vatikani kibivuga, Perezida wa Brazil yari amaze imyaka myinshi aziranye na Papa Fransisiko. Nawe yitabiriye ishyingurwa rye ndetse igihugu cye cyari mu cyunamo cy’urupfu rwe.

Perezida Daniel Noboa

Ibitangazamakuru byo muri Ecuador bitangaje  ko, Perezida w’icyo gihugu yitabiriye umuhango wo gushyingura ari kumwe n’itsinda rigari ririmo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ecuador, Gabriela Sommerfeld.

Guverineri Jenerali wa Canada, Mary Simon

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, usanzwe ari umugatolika, ntiyabashije kuboneka muri uwo muhango kubera amatora rusange azaba ku wa Mbere. Ariko iki gihugu cyahagarariwe na Guverineri Jenerali Mary Simon hamwe n’itsinda rye bazahagararira igihugu muri uwo muhango.

Perezida Andrzej Duda

Perezida wa Pologne yitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko ari kumwe n’umugore we nk’uko ibiro bye byibitangaje.

Perezida Ferdinand Marcos Jr

Perezida Ferdinand Marcos Jr wa Philippines, nawe yitabiriye  uyu umuhango. Uyu muyobozi yavuze ko Papa Fransisiko ari we Papa mwiza mu buzima bwe.

Philippines ni kimwe mu bihugu bifite abaturage benshi b’Abagatolika ku isi, aho hafi 80% by’Abanya-Filipine bavuga ko ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika y’i Roma.

Uruzinduko rwa Papa Fransisiko aheruka kugirira muri iki gihugu mu 2015 rwahuje imbaga y’abantu miliyoni esheshatu mu misa yabereye mu murwa mukuru Manila.

Abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, hamwe na Perezida w’Inama y’Uburayi, António Costa, nabo bari i Roma, nk’uko ibiro byabo byabitangaje.

Abandi bayobozi b’ibihugu n’abami bitabiriye uyu muhango wo gushyingura Papa Fransisiko barimo; Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni na Perezida Sergio Mattarella b’u Butariyani, Perezida Luis Abinader Dominican Republic, Umwami Philippe N’umwamikaze Mathilde b’u Bubiligi, Perezida Zoran Milanovic wa Ukraine, Minisitiri w’Intebe Micheál Martin wa Ireland, Perezida Maia Sandu wa Moldova, Igikomangoma kizaragwa ingoma Haakon n’igikomangomakazi Mette-Marit ba Norvège, Perezida Edgars Rinkevics wa Latvia, Minisitiri w’Intebe Christopher Luxon wa New Zealand, Umwami Carl XVI Gustaf n’Umwamikazi Silvia ba Suède, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Abibumbye(UN), Antonio Guterres.

Ishyungurwa rya Papa Fransisiko ryabanjirijwe n’umuhango wo kumusezera wabaye tariki 25 Mata 2025 aho abantu basaga ibihumbi 125 binjiraga muri Bazilika ya Mutagatifu Petero mu muhango wo gusezera kuri Papa Fransisikoushyinguwe kuri uyu munsi. Uyu muhango ukaba uri busozwa kuri uyu mugoroba wa tariki 25 Mata 2025.

 

Leave A Comment