• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Papa Francis azibukirwa kuba yaragaragaje ubushake bwo kuzahura umubano wa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda – Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko bimwe mu byo u Rwanda ruzibukira kuri Papa washyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025 ariko yaragaragaje ubushake bwo kuzahura umubano wa Kiliziya Gatolika n’u Rwand.

Yabivuze ubwo yifatanyaga na Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu Gitambo cya Misa yo gusabira Papa Fransisiko yabereye kuri Paruwasi Regina Pacis mu mugoroba wok u itariki 25 Mata 2025.

Minisitiri w’Intebe wari uhagarariye Perezida Kagame muri iyo misa, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma no gushima ibyiza Kiliziya Gatolika yakoze mu myaka 12 ishize iyobowe na Papa Francis.

Ati “By’umwihariko, nka Guverinoma y’u Rwanda turishimira ko Papa Fransisiko yagize uruhare rukomeye mu kongera kunoza umubano wa Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “ Kuri ubu turishimira ko umubano mwiza w’Igihugu cyacu na Kiliziya Gatolika, ushingiye ku kuri, ubwiyunge ndetse n’intego ihuriweho yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rushimira Papa kuba yararuhaye Cardinal ndetse n’abasenyeri bagera ku munani.

“Papa Fransisiko turamushimira ko yafashije Kiliziya Gatolika mu Rwanda kubona Umukaridinali. Yaduhaye Umukaridinali wa mbere mu mateka y’igihugu cyacu, ari we Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda turanamushimira kandi ko yashyizeho benshi mu Bepisikopi dufite uyu munsi” .” Minisitiri w’Intebe, Edouard NGIRENTE.

Aha yandikaga akababaro mu gitabo

Iyi Misa yitabiriwe n’Abepiskopi batatu mu Bepiskopi umunani batowe na Papa Fransisiko bitabiriye murwego rwo kumusabira no guhimbaza ubuzima bwe n’ubutumwa yakoreye Kiliziya, bafatanyije na Myr Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda.

Ni misa yitabiriwe n’abakirisitu

Minisitiri w’Intebe wari uhagarariye Perezida Kagame muri iyo misa, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma no gushima ibyiza Kiliziya Gatolika yakoze mu myaka 12 ishize iyobowe na Papa Francis.

Minisitiri w’Intebe akaba yananditse ubutumwa bw’akababaro n’urwibutso, mu gitabo cyabugenewe.

Leave A Comment